ICYIGISHO: KUMENYA NO GUTSINDA AMAYERI YUMUBI
Itangiriro 3
Inzoka yoshya Eva
[Link] yarushaga uburiganya inyamaswa zo mu ishyamba zose,
Uwiteka Imana yaremye. Ibaza uwo mugore iti “Ni ukuri koko Imana
yaravuze iti ‘Ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi’?”
[Link] mugore arayisubiza ati “Imbuto z’ibiti byo muri iyi ngobyi
twemererwa kuzirya,
[Link] imbuto z’igiti kiri hagati y’ingobyi ni zo Imana yatubwiye iti
‘Ntimuzazirye, ntimuzazikoreho, mutazapfa.’ ”
4. Iyo nzoka ibwira umugore, iti “Gupfa ntimuzapfa,
[Link] Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza
mugahindurwa nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.”
[Link] mugore abonye yuko icyo giti gifite ibyokurya byiza, kandi ko ari
icy’igikundiro, kandi ko ari icyo kwifuriza kumenyesha umuntu
ubwenge, asoroma ku mbuto zacyo, arazirya, ahaho n’umugabo we wari
kumwe na we, arazirya.
[Link] yabo bombi arahweza, bamenya yuko bambaye ubusa, badoda
ibibabi by’imitini, biremeramo ibicocero.
On 27th November 2025
Satani azi neza ingingo zo gukangura kugira ngo ashimishe, yigarurire, kandi
arangaze
intekerezo ku buryo Kristo atifuzwa. Ibyifuzo by'ubugingo byo kumenya Imana no
gukurira mu buntu birahinyurwa." (The Adventist Home, p. 514)
"Ntidushobora kwirinda Satani mu mbaraga zacu. Kristo wenyine ni we mufasha wacu
ushoboye byose. Hamwe na We, tuzanesha. Satani ntashobora gutsinda umutima wose
wiyeguriye kristo. Umwanzi ntashobora na rimwe ku gahato gutsinda umuntu wese
wicisha bugufi kandi wishingikirije kuri Kristo." (Testimonies for the Church, vol. 5, p. 294)
(1 Petero 5:8) “Mwambare intwaro zose z’Imana kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe
n’uburiganya bwa Satani.”
KWISABATO MUGITONDO
TWITOZE KUBA ABIMANA
Matayo 6 24
“Nta wucyeza abami babiri kuko yakwanga umwe agakunda undi, cyangwa yaguma kuri umwe agasuzugura undi.
"Nta muntu n'umwe ushobora kuba hagati; nta gice cya gatatu kibaho, cy'abantu
badakunda Imana ariko nanone badakorera umwanzi wo gukiranirwa. Kristo agomba
kuba muri twe, bitari ibyo tuzaba tutari aba Kristo. ... Uwo batari kumwe na Kristo
aba arwanya Kristo, kandi utakorana na Kristo aba atatanya."
IGICE CY 30 (great controversy)
"Dukeneye gushinga imizi muri Kristo, tukaba dushinze imizi kandi dushikamye mu
kwizera. Satani akorera mu bamuhagarariye. Aca amarenga abatari baranyoye amazi
y'ubugingo, abo imitima yabo ifite inyota y'ikintu gishya n'igitangaje, kandi bahora
biteguye kuyoborwa mu nzira itari yo. Tugomba gushikama nk'urutare ku mahame
y'ijambo ry'Imana, twibuka ko Imana iri kumwe natwe kugira ngo iduhe imbaraga zo
guhangana n'ikigeragezo cyose gishya." (2SM 15.2)
Satani akomeje kwihatira kurwanya abantu b’Imana akoresheje gusenya insika zose zari
zibatandukanyije n’isi. Abisirayeli ba kera baguye mu cyaha igihe bivangaga n’amahanga ya
gipagani kandi bari barabibujijwe. Nguko uko n’Abisirayeli bo muri iki gihe baguye. “imana
y’iki gihe yabahumye imitima, kugira ngo umucyo w’ubutumwa bwiza bwa Kristo, ariwe
shusho y’Imana utabatambikira”(2 Abakorinto 4:4) Abatarafata umwanzuro wo gukurikira
Yesu, baba baritangiye kuba abakozi ba Satani. Mu mutima utarahindutse haba harimo
gukunda icyaha, kandi ugahora ugishakira urwitwazo. Naho umutima wahindutse, wanga
icyaha urunuka, kandi uhora uharanira kugitsinda. Iyo Abakristo bahisemo kwifatanya
n’abatubaha Imana kandi batayizera, baba bishyize mu kaga k’ibigeragezo. Sataniwiyoberanyije,
abarakingiriza ngo batamubona. Ntibabasha kubona ko bene abo bazababera
umutego wo kubashyira mu kaga; kandi ko igihe cyose bazaba bafatanyije n’ab’isi mu mico,
mu magambo, no mu migenzereze, buhoro buhoro bazakomeza bahume kugeza ubwo
[Link] 500.3
"Ni mu gukora ibyaha bito bito umuntu yitoza gukora ibikomeye. Imana
ntishimishwa
na gato n'icyaha, cyaba gito cyangwa kinini... Intambwe imwe itari yo itegurira
inzira
indi ntambwe, maze bigakomeza gutyo kugeza igihe icyaha gikomeye gishobora
gukorwa nta kwishisha." (Patriarchs and Prophets, p. 459; PP 459.3)
(1 Petero 5:8) “Mwambare intwaro zose z’Imana kugira ngo mubashe guhagarara
mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani.”